بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَـٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلْمُرْسَلَـٰتِ عُرْفًا ﴿١﴾
77:1 Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,
فَٱلْعَـٰصِفَـٰتِ عَصْفًا ﴿٢﴾
77:2 N’imiyaga y’inkubi,
وَٱلنَّـٰشِرَٰتِ نَشْرًا ﴿٣﴾
77:3 N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,
فَٱلْفَـٰرِقَـٰتِ فَرْقًا ﴿٤﴾
77:4 N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,
فَٱلْمُلْقِيَـٰتِ ذِكْرًا ﴿٥﴾
77:5 N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah),
عُذْرًا أَوْ نُذْرًا ﴿٦﴾
77:6 Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٌ ﴿٧﴾
77:7 Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.
فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتْ ﴿٨﴾
77:8 Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتْ ﴿٩﴾
77:9 N’igihe ikirere kizasandazwa,
وَإِذَا ٱلْجِبَالُ نُسِفَتْ ﴿١٠﴾
77:10 N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,
وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتْ ﴿١١﴾
77:11 N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),
لِأَىِّ يَوْمٍ أُجِّلَتْ ﴿١٢﴾
77:12 Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?
لِيَوْمِ ٱلْفَصْلِ ﴿١٣﴾
77:13 Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).
وَمَآ أَدْرَىٰكَ مَا يَوْمُ ٱلْفَصْلِ ﴿١٤﴾
77:14 Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿١٥﴾
77:15 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمْ نُهْلِكِ ٱلْأَوَّلِينَ ﴿١٦﴾
77:16 Ese ntitworetse abo hambere?
ثُمَّ نُتْبِعُهُمُ ٱلْـَٔاخِرِينَ ﴿١٧﴾
77:17 Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?
كَذَٰلِكَ نَفْعَلُ بِٱلْمُجْرِمِينَ ﴿١٨﴾
77:18 Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿١٩﴾
77:19 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمْ نَخْلُقكُّم مِّن مَّآءٍ مَّهِينٍ ﴿٢٠﴾
77:20 Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?
فَجَعَلْنَـٰهُ فِى قَرَارٍ مَّكِينٍ ﴿٢١﴾
77:21 Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
إِلَىٰ قَدَرٍ مَّعْلُومٍ ﴿٢٢﴾
77:22 Kugeza igihe kizwi.
فَقَدَرْنَا فَنِعْمَ ٱلْقَـٰدِرُونَ ﴿٢٣﴾
77:23 Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٢٤﴾
77:24 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
أَلَمْ نَجْعَلِ ٱلْأَرْضَ كِفَاتًا ﴿٢٥﴾
77:25 Ese isi ntitwayigize ihuriro,
أَحْيَآءً وَأَمْوَٰتًا ﴿٢٦﴾
77:26 Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?
وَجَعَلْنَا فِيهَا رَوَٰسِىَ شَـٰمِخَـٰتٍ وَأَسْقَيْنَـٰكُم مَّآءً فُرَاتًا ﴿٢٧﴾
77:27 Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٢٨﴾
77:28 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
ٱنطَلِقُوٓا۟ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ ﴿٢٩﴾
77:29 (Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
ٱنطَلِقُوٓا۟ إِلَىٰ ظِلٍّ ذِى ثَلَـٰثِ شُعَبٍ ﴿٣٠﴾
77:30 “Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,
لَّا ظَلِيلٍ وَلَا يُغْنِى مِنَ ٱللَّهَبِ ﴿٣١﴾
77:31 “Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,
إِنَّهَا تَرْمِى بِشَرَرٍ كَٱلْقَصْرِ ﴿٣٢﴾
77:32 Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,
كَأَنَّهُۥ جِمَـٰلَتٌ صُفْرٌ ﴿٣٣﴾
77:33 (Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٣٤﴾
77:34 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
هَـٰذَا يَوْمُ لَا يَنطِقُونَ ﴿٣٥﴾
77:35 Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.
وَلَا يُؤْذَنُ لَهُمْ فَيَعْتَذِرُونَ ﴿٣٦﴾
77:36 Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٣٧﴾
77:37 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
هَـٰذَا يَوْمُ ٱلْفَصْلِ ۖ جَمَعْنَـٰكُمْ وَٱلْأَوَّلِينَ ﴿٣٨﴾
77:38 Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.
فَإِن كَانَ لَكُمْ كَيْدٌ فَكِيدُونِ ﴿٣٩﴾
77:39 Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٤٠﴾
77:40 Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى ظِلَـٰلٍ وَعُيُونٍ ﴿٤١﴾
77:41 Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),
وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشْتَهُونَ ﴿٤٢﴾
77:42 (Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;
كُلُوا۟ وَٱشْرَبُوا۟ هَنِيٓـًٔۢا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ ﴿٤٣﴾
77:43 (Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْمُحْسِنِينَ ﴿٤٤﴾
77:44 Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٤٥﴾
77:45 Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
كُلُوا۟ وَتَمَتَّعُوا۟ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجْرِمُونَ ﴿٤٦﴾
77:46 (Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٤٧﴾
77:47 Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرْكَعُوا۟ لَا يَرْكَعُونَ ﴿٤٨﴾
77:48 N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ ﴿٤٩﴾
77:49 Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
فَبِأَىِّ حَدِيثٍۭ بَعْدَهُۥ يُؤْمِنُونَ ﴿٥٠﴾
77:50 None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?