QuranQuiz bySALSABIL STUDIO
Open the appOpen app

سورة العاديات

Surah Al-'Adiyat in Kinyarwanda

11 ayat · Meccan · Surah 100 of 114

🌐 Translation: Kinyarwanda

Englishالعربية (بلا ترجمة)اردوBahasa IndonesiaBahasa MelayuTürkçeFrançaisDeutschEspañolPortuguêsItalianoNederlandsРусскийفارسیবাংলাहिन्दीSoomaaliKiswahiliHausaShqipBosanskiAzərbaycancaOʻzbekcha中文日本語한국어ภาษาไทยTiếng ViệtTagalogپښتوPolskiSvenskaNorskSuomiČeštinaRomânăБългарскиУкраїнськаעבריתதமிழ்മലയാളംతెలుగుमराठीગુજરાતીनेपालीසිංහලঅসমীয়াسنڌيدریKurdîދިވެހިئۇيغۇرچەአማርኛAfaan OromooYorùbáKinyarwandaBamanankanChiyaoTamaziɣtMëranawТоҷикӣҚазақшаТатарчаភាសាខ្មែរEnglish (Abdel Haleem)

Translation: The Rwanda Muslims Association team

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَـٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلْعَـٰدِيَـٰتِ ضَبْحًا ﴿١﴾

100:1 Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,

فَٱلْمُورِيَـٰتِ قَدْحًا ﴿٢﴾

100:2 Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,

فَٱلْمُغِيرَٰتِ صُبْحًا ﴿٣﴾

100:3 N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,

فَأَثَرْنَ بِهِۦ نَقْعًا ﴿٤﴾

100:4 Akanatumura umukungugu,

فَوَسَطْنَ بِهِۦ جَمْعًا ﴿٥﴾

100:5 Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.

إِنَّ ٱلْإِنسَـٰنَ لِرَبِّهِۦ لَكَنُودٌ ﴿٦﴾

100:6 Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,

وَإِنَّهُۥ عَلَىٰ ذَٰلِكَ لَشَهِيدٌ ﴿٧﴾

100:7 Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,

وَإِنَّهُۥ لِحُبِّ ٱلْخَيْرِ لَشَدِيدٌ ﴿٨﴾

100:8 Ndetse akunda imitungo bikabije.

۞ أَفَلَا يَعْلَمُ إِذَا بُعْثِرَ مَا فِى ٱلْقُبُورِ ﴿٩﴾

100:9 Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?

وَحُصِّلَ مَا فِى ٱلصُّدُورِ ﴿١٠﴾

100:10 N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?

إِنَّ رَبَّهُم بِهِمْ يَوْمَئِذٍ لَّخَبِيرٌۢ ﴿١١﴾

100:11 Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.

Do you really know Surah Al-'Adiyat by heart?

A short test shows exactly where you slip. No sign-up, free.

Start the test

Hear Surah Al-'Adiyat from all 90 reciters →