بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَـٰنِ ٱلرَّحِيمِ
هَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلْغَـٰشِيَةِ ﴿١﴾
88:1 Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ خَـٰشِعَةٌ ﴿٢﴾
88:2 Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,
عَامِلَةٌ نَّاصِبَةٌ ﴿٣﴾
88:3 (Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).
تَصْلَىٰ نَارًا حَامِيَةً ﴿٤﴾
88:4 Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);
تُسْقَىٰ مِنْ عَيْنٍ ءَانِيَةٍ ﴿٥﴾
88:5 Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,
لَّيْسَ لَهُمْ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٍ ﴿٦﴾
88:6 Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,
لَّا يُسْمِنُ وَلَا يُغْنِى مِن جُوعٍ ﴿٧﴾
88:7 (Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.
وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ نَّاعِمَةٌ ﴿٨﴾
88:8 Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;
لِّسَعْيِهَا رَاضِيَةٌ ﴿٩﴾
88:9 Bwishimiye ibikorwa byabwo,
فِى جَنَّةٍ عَالِيَةٍ ﴿١٠﴾
88:10 (Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,
لَّا تَسْمَعُ فِيهَا لَـٰغِيَةً ﴿١١﴾
88:11 Aho batazumva amanjwe,
فِيهَا عَيْنٌ جَارِيَةٌ ﴿١٢﴾
88:12 Hazaba harimo isoko itemba,
فِيهَا سُرُرٌ مَّرْفُوعَةٌ ﴿١٣﴾
88:13 Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,
وَأَكْوَابٌ مَّوْضُوعَةٌ ﴿١٤﴾
88:14 N’ibikombe biteguwe (neza),
وَنَمَارِقُ مَصْفُوفَةٌ ﴿١٥﴾
88:15 N’imisego itondetse ku mirongo (neza),
وَزَرَابِىُّ مَبْثُوثَةٌ ﴿١٦﴾
88:16 N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلْإِبِلِ كَيْفَ خُلِقَتْ ﴿١٧﴾
88:17 Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?
وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيْفَ رُفِعَتْ ﴿١٨﴾
88:18 N’uburyo ikirere cyahanitswe?
وَإِلَى ٱلْجِبَالِ كَيْفَ نُصِبَتْ ﴿١٩﴾
88:19 N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?
وَإِلَى ٱلْأَرْضِ كَيْفَ سُطِحَتْ ﴿٢٠﴾
88:20 N’uburyo isi yarambuwe?
فَذَكِّرْ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٌ ﴿٢١﴾
88:21 Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,
لَّسْتَ عَلَيْهِم بِمُصَيْطِرٍ ﴿٢٢﴾
88:22 Ntukabashyireho igitugu.
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ ﴿٢٣﴾
88:23 Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,
فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَكْبَرَ ﴿٢٤﴾
88:24 Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.
إِنَّ إِلَيْنَآ إِيَابَهُمْ ﴿٢٥﴾
88:25 Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,
ثُمَّ إِنَّ عَلَيْنَا حِسَابَهُم ﴿٢٦﴾
88:26 Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura